Ikarita YAWE y'isomero rya Dayton Metron Library!
Abaturage ba Ohio b'imyaka yose bashobora gusabira kuri enterineti ikarita y'UBUNTU y'isomero rya Dayton Metron Library.
Sabira mu Isomero
Uzuriza ubu busabe kuri enterineti, kugirango uhabwe Ikarita y'isomero rya Dayton Metro Library.
Nyuma yo kuzuza ubu busabe, itwaze ifoto IKURANGA kuri Ask Me Desk aho isomero rya Dayton Metro
Library ryaba riherereye hose ubundi ubashe guhabwa ikarita y'isomero.
Imitere yemewe y'amafoto ARANGA umuntu
- Uruhushya rwo Gutwara Ibinyabiziga rwatangiwe muri Ohio cyangwa Ikarita y'Indangamuntu itangwa na Leta
- Ifishi y'Indangamuntu y'agateganyo itangwa na Ohio
- Ifoto iranga umunyeshuri cyangwa umukozi
- Ikarita y'ingabo
- Pasiporo, Ikarita yo gutura ihabwa abanyamahanga (Green Card), cyangwa Indangamuntu itangwa na Ambasade
Iyo ifoto yawe itagaragaza aderesi z'ahantu uri kubarizwa uzakenera kandi kuzana icyemezo cya aderesi zawe nka sheki ya banki, ifoto y'umutungo, fagitire y'amazi n'umuriro, cyangwa ubukode/ubukode bw'umutungo utimukanwa byatanzwe mu minsi 30 ishize.
Ikarita y'isomero itanga uburenganzira bwose bwo kugera ku bubiko bw'inyandiko z'ikoranabuhanga zose n'ibyifashishwa, hiyongereyeho kugera ku bubiko bwacu busanzwe ku byicaro 17 bisanzwe mu Gace ka Montgomery!
Haboneka kandi amafishi y'ubusabe bukorerwa ku mpapuro kandi ushobora kuyafatira ku cyicaro icyo ari
cyo cyose. Itwaze ifishi yujujwe n'ifoto IKURANGA kuri Ask Me Desk kugira ngo uhabwe Ikarita yawe
y'isomero.
Nta foto IKURANGA cyangwa icyemezo cya aderesi ufite? Jya kuri Ask Me Desk cyangwa uhamagare Umurongo wa Ask me Desk kuri 937-463-2665 ubashe kumenya uburyo wahitamo bujyanye n'ikarita y'isomero.
Ubusabe bw'Ikarita ya DML - Tangirira hano!
Hari ibibazo waba ufite?
Reba ibibazo bijyanye n' Ikarita bikunze kubazwa